C Programming Language nirwo rurimi rw’amakode abantu bose bashaka kwiga programming baheraho, kuko nirwo rurimi rwashingiweho hakorwa izindi programming languages hafi ya zose, iyo wumva uru rurimi rwa C, izindi zirakorohera cyane kuziga. Ushaka gutangira gukora amaprogramme aha niho ukwiye guhera.
Muri aya mahugurwa ya C Programming Basics tukwigisha gukoresha C Programming Language ukora programme tubivuye imuzi, ku buryo urangiza wikoreye uduprogramme dutandukanye tugenda tukwerekeraho ingero, ndetse tukarangiza tunakoze programme yoroshye ya GUI.
Urangiza aya mahugurwa ufite fondasiyo ya programming muri rusange, ndetse tukanakugira inama y’icyo guhita ukurikizaho bitewe n’umwuga wifuza kujyamo usaba kwandika amakode, aho tukwereka programming languages zose n’icyo zimaze ku buryo uhita wihitiramo iyo gukurikizaho bitewe n’ubwoko bw’amaprogramme wifuza kuzajya ukora: Yaba ayo muri mudasobwa za windows, cg Mac cg telefone za android cg web applications, n’ibindi…
INYUNGU ZO KURYIGA
- Riteguye mu rurimi wumva neza bikoroheye.
- Uhabwamo ibikoresho [Tools] bitandukanye byo gukora programme
- Usangamo inama zigufasha guhitamo ubwoko bwa programme zo gukora
- Urangiza ufite amaprogramme yawe wikoreye
- Amahugurwa wayageraho amasaha 24 /7, kandi ibyo utumvise neza usubira inyuma ukiyibutsa cg ukanatubarizamo.
- Uhabwa seritifika iyo urangije amahugurwa.
UKO WARYIGA
Waryiga aho waba uri hose kw’isi wifashishije igikoresho cy’ikoranabuhanga nka mudasobwa, telefone cg Tablet birimo interineti (Ekara nini nkiya mudasobwa niyo ibigaragaza neza). Kuko rero riteguye mu Kinyarwanda bigusaba no kuba wumva ikinyarwanda gisanzwe cyo kuvuga kugirango usobanukirwe ibyigishwamo. Kandi waryigira igihe cyose ushatse kugeza urirangije neza, ndetse niyo ugize ikibazo ubarizamo ugasubizwa.