Wari wakenera kwigurira igicuruzwa cyangwa Serivise kuri interineti ariko bikakugora? Ushaka kujya ubasha guhaha serivise zose wifuza n’ibicuruzwa ku mbuga mpuzamahanga nka amazon.com, ebay.com, aliexpress.com bikakugeraho ku giciro gito kandi utavuye aho uri? Ushaka kujya uhahira mu bihugu byose kw’isi nko muri amerika, mu bufaransa, mu bwongereza, mu buyapani n’ahandi hose, ukaba wagurayo icyo ushaka cyose kikakugeraho wibereye aho uri? Ukeneye gukora cg gutanga ibiraka kuri interineti, ukishyurwa cg ukishyura utavuye aho uri? Ese ukeneye Gucuruza ibicuruzwa byawe n’amaserivise ku rwego mpuzamahanga kuri interineti ukakira amafaranga ako kanya bitakugoye? Ese ujya wifuza kohererezanya amafaranga n’inshuti n’umuryango bari hanze kuri interineti ku biciro bito cyane?
Niba igisubizo ari Yego, aya mahugurwa ya “Internet Transactions” ni wowe agenewe.
Hafi ya serivise zose (Harimo na serivise z’ubucuruzi) bisigaye bitangirwa kuri interineti, Interineti yahinduye isi yose umudugudu muto cyane, aho ubasha kuba wagera kubyo ukeneye byose utavuye aho uri; Niba ushaka kugendana naho isi igeze ngo udatakara bigusaba ubumenyi bwo kuba wakora Transaction zitandukanye kuri interineti, nko kohererezanya amafaranga, kugura no kugurisha serivise n’ibicuruzwa kuri interineti, n’ibindi byinshi bitandukanye. Muri iri somo rya Internet Transactions Tugufasha gusobanukirwa uko wagura ukanagurisha ibicuruzwa n’amaserivise kuri interineti, ndetse n’ihererekanya ry’amafaranga kuri interineti, ku rwego rw’isi. Wigamo uburyo wahahira ndetse ukanacuruza ku mbuga mpuzamahanga nka amazon.com, ebay.com, aliexpress.com n’izindi, mu buryo bwimbitse, ndetse ukanasobanurirwa byimbitse ihererekanya ry’amafaranga kuri interineti hifashishijwe uburyo buzwi cyane nka za Paypal, Skrill, Payoneer, google wallet n’izindi, aho waba uri hose kw’isi.
INYUNGU ZO KURYIGA
- Ushobora kwihahira ibyo ushaka kw’isi hose ku biciro biri hasi
- Ntutakaza umwanya mu guhaha kuko ibyo ukeneye ubihaha uri no mu kandi kazi
- Serivise zirihutishwa kandi ziba zoroshye gutangwa no kwakirwa.
- ubasha kugera kucyo wifuza cyose kw’isi hose, yaba serivise cg ibicuruzwa
- Serivise ziratangwa amasaha 24 ku yandi!
- Ushobora kugura igihe cyose, aho waba uri hose, waba uryamye, waba uri kurya, n’ahandi hose ushatse
- Byorohera abacuruzi kugeza ibicuruzwa byabo ku bantu benshi, kw’isi hose.
- Byorohereza abantu bafite impano kubona icyo gukora bagakorera amafaranga kw’isi hose
- Byorohereza abantu koherezanya amafaranga aho baba bari hose kw’isi Kandi akagerayo ako kanya
- Uhabwa seritifika wakoresha usaba akazi, cyane cyane nko mu bigo bya Logistics byohereza imizigo ku rwego rw’isi nka DHL, Fedex n’izindi, cg ibigo bikora ubucuruzi bwo kuri interineti nka kaymu.com, n’ibindi byinshi cyane.
- Wakwihangiramo imirimo itandukanye ugasezerera ku bushomeri.
- N’ibindi byinshi cyane.