Muri aya mahugurwa ya Networking Basics uzakuramo ubumenyi bw’ibanze ku byerekeye Networking, aya mahugurwa yagenewe cyane cyane abatangizi muri networking, ndetse nabifuza kwiyibutsa ibya networking mu buryo bworoshye baryiyandikishaho. Harimo ubumenyi bw’ibanze muri networking bwagufasha kugenga no gukora networks ntoya nk’izo muri cyber cafe, ibigo by’amashuri n’ahandi, ukaba wamenya uko ucomekeranya ibikoresho by’ikoranabuhanga nka za mudasobwa, printers, n’ibindi bikavugana, ndetse ukabasha no gushakisha ikibazo cyaba kiri muri network ukagikemura. Aya mahugurwa ateguye mu buryo bwa video za HD bwerekana neza ibyo ubwirwa byose kugirango urusheho kubisobanukirwa kurusha uko waba ubibwirwa gusa, icyo ubwiwe cyose uranacyerekwa.
UKO WARYIGA
Waryiga aho waba uri hose kw’isi wifashishije igikoresho cy’ikoranabuhanga nka mudasobwa, telefone cg Tablet birimo interineti (Ekara nini nkiya mudasobwa niyo ibigaragaza neza). Kuko rero riteguye mu Kinyarwanda bigusaba no kuba wumva ikinyarwanda gisanzwe cyo kuvuga kugirango usobanukirwe ibyigishwamo. kandi waryigira igihe cyose ushatse kugeza urirangije neza, ndetse iyo ugize ikibazo urabaza ugasubizwa.
ICYO BYAKUMARIRA
- Ubumenyi bwa Networking burakenewe cyane kw’isoko ry’umurimo na companies z’itumanaho nka MTN, TIGO n’izindi, ndetse company (Ibigo by’amashuri, banks, etc…) nyinshi kuri ubu zisigaye zikenera gukoresha amamashini menshi, bityo bisaba umuntu ufite ubumenyi bwa networking ubafasha kuzihuza no gucunga imikoranire yazo neza.
- Wabasha kwikorera cyber cafe ukamenya uko uyigenga mu buryo bworoshye, cg se ukaba wakora mu y’abandi kuko waba ufite ubumenyi bwo gukoramo ibyo bifuza.
- Uhabwa seritifika y’aya mahugurwa wakongera kuri CV yawe igihe uri gusaba akazi ko gukora Networking mu bigo bikeneye iyo serivise, yaba ibyigenga cg ibya leta.